MUHANGA:Ubushinjacyaha bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu NIYIBIGIRA Bruce ukekwaho kwica umumotari.

28.06.2017

Ku wa 22 Kamena 2017 Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga  rwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu uwitwa NIYIBIGIRA Bruce w’imyaka 24  igihano cy’igifungo cya burundu kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwica umumotari  amuteye icyuma mu gatuza agamije kumwambura moto .


NIYIBIGIRA Bruce  akekwaho kuba yaracuze  umugambi wo kwica umumotari  witwa Twagirimana  Gabriel  agamije kumwambura moto,ajya inama n’umuntu avuga ko yitwa Gataje ,wateze uyu mumotari amukura mu mujyi wa Muhanga,amujyana ahantu  basezeranye na NIYIBIGIRA,mu Murenge wa Muhanga;Gataje ahageze,yabwiye umumotari guhagarara,maze NIYIBIGIRA ava ahantu yari yihishe,ahita atera uwo mumotari icyuma mu gatuza;Ashatse kumurwanya,arongera amutera icyuma kugeza apfuye.
Amaze kumwica yahise amukuramo imyenda amutwara ibyangombwa bye ndetse n’ibya moto ariruka,abaturage bamwirukaho baramufata.
Uwitwa Gataje nawe,yashatse gutwara iyo moto,ariko iramunanira kubera ko abatrage babirukankanaga ,arayisiga ariruka,ku buryo na n’ubu ataraboneka.
NIYIBIGIRA Bruce amaze gufatwa,  yemeye icyaha akekwaho ndetse avuga ko  atari ubwa mbere akoze ibyo ,kuko hari n’undi mu motari atazi izina yigeze  kwicira  aho hantu mu kwezi kwa  Ukuboza 2016 akamwambura moto akajya kuyigurisha.


Icyaha NIYIBIGIRA Bruce akekwaho giteganywa n’ingingo ya 140 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana,iteganya igihano cy’igifungo cya burundu.urubanza rurasomwa kuri uyu  wa 27 Kamena 2017 i saa kumi.

Share Button