Kuwa gatandatu, Kamena 24, 2017

Muhanga: Urukiko rwakatiye igifungo cya burundu umugabo wari ukurikiranyweho kwica umugore we


Ku wa 12 Gicurasi 2017 Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo  umugabo witwa Ntirenganya J Bosco icyaha  cyo kwica umugore we Murekatete Dative, amukubise ishoka  mu mutwe,maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu,igihano yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha,Hashingiwe ku ngingo ya 142 y’itegeko ngenga rihana ibyaha mu Rwanda.


Soma inkuru bifitanye isano


Muhanga: Umugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amukubise ishoka mu mutwe.


Umugabo witwa ntirenganya Jean Bosco utuye mu Karere ka Muhanga Intara y’amajyepfo  akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo kwica umugore we  amukubise ihoka mu mutwe.

Ibi  bikaba byarakozwe ku italiki ya  16 Mata 2017  ku isaha ya saa   munani z’ijoro, ubwo uyu umugabo  yari aryamye n’umugore we witwaga MUREKATETE Dativa,maze akaza  kumusiga asinziriye,akajya mu gikoni agakuramo ishoka  agasubira mu nzu akayimukubita mu mutwe  agapfa.
Nyuma yo kwica umugore we ,uyu mugabo yahise yijyana kuri Police.Ntirenganya yemera icyaha akekwaho,akavuga ko yumvise ijwi rimubwira kwica umugore we akabikora.

Icyaha  Ntirenganya akekwaho giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 142 y’itegeko ngenga rihana ibyaha,iteganya igihano cy’igifungo cya burundu.
Dosiye ikaba igiye kuregerwa  Urukiko mu buryo bwihuse.

Share Button

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
000295
Mu cyumweru :
005169
Muri uku kwezi :
016456
Muri uyu mwaka:
117803
Bose :
742895

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw