GICUMBI: BANE MU BARI ABAKOZI B’AKARERE KA GICUMBI BAHAWE IGIFUNGO CY’IMYAKA INE KU CYAHA BARI BAKURIKIRANYWEHO

28.06.2017

Ku wa 22 Kamena 2017 Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwahamije icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo  ku bari abakozi b’Akarere aribo  Kagwene Viateur wari ushinzwe ingengo y’Imari, Tabaruka Dieudonné wari Directeur wa Finance, Mukankuranga Veneranda wari Comptable na Bizimungu Jean Bosco wari Directeur wa Planning, Monitoring and Evaluation.


Urukiko rwahanishije abo tumaze kuvuga haruguru, igifungo cy’imyaka ine (4) gufatanya kwishyura amende ya 6.885.812frw no kwishyura ibihumbi 50.000frw y’amagarama. 
Urukiko rwagize abere  ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, Bwana Mvuyekure Alexandre wari umuyobozi w’Akarere ,  Byiringiro Fidèle wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere na Bizimana J.Baptiste wari Prezida wa Njyanama y’Akarere.

Urukiko rwategetse ko abo babakurikiranwaga bafunze bahita barekurwa.

Share Button