UMUSHINJACYAHA MUKURU YITABIRIYE INAMA Y’ ABASHINJACYAHA MU GIHUGU CYA KENYA.

28.06.2017

Ku wa 22 Kamena  2017 Umushinjacyaha Mukuru Bwana Jean Bosco MUTANGANA yitabiriye inama y’abashinjacyaha  (National Prosecutors Convention) mu gihugu cya Kenya ku butumire bwa mugenzi we wo mu Gihugu Cya Kenya Hon.Keriako  Tobiko.Iyo nama ikaba yabereye Kenya school of Government  Nairobi muri Kenya.


Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Umushinjacyaha Mukuru  yasabye inzego bireba mu Gihugu cya Kenya gukora amaperereza ku banyarwanda bakekwaho icyaha cya Jenoside bakomeje kwihisha  Ubutabera mu Gihugu cya Kenya. Ubushinjacyaha bw’U Rwanda bukaba bufite umwanya wa VP  wa East African Prosecutors Association.


Yanamenyesheje abitabiriye inama ko hashingiwe ku masezerano Igihugu cy’u Rwanda gifitanye n’Igihugu cya Kenya yo guhererekanya abafungwa , ko ayo masezerano abemerera kohereza Abanyarwanda  bakekwaho ibyo byaha mpuzamahanga.Yanabamenyesheje ko ubufatanye mu iperereza ari ngombwa kubera ko  icyaha cya Jenoside ari icyaha gikorerwa inyokomuntu yose  hatitawe ku gihugu cyakorewemo, bityo  Ibihugu bifite inshingano zo kohereza abakekwaho ibyo byaha babihungiyemo , cyangwa bigafata iya mbere mu kubaburanisha.

Share Button