Kuwa gatatu, Gicuransi 24, 2017

Muhanga:Munyakazi Leopold yihannye umucamanza

Ku wa 10 gicurasi 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakomeje  kuburanisha mu mizi  urubanza  Ubushinjacyaha bwarezemo Munyakazi. Muri iri  buranisha, Munyakazi yaje kwikoma umucamanza kubw’impamvu zo gutandukira.


Umucamanza yatangiye asaba Munyakazi kwisobanura ku cyaha cyo Gupfobya no Guhakana Jenoside; Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhuza dosiye rufite na dosiye rwaregewe tariki ya 28/4/2017,
Urukiko rwafashe icyemezo cyo kudahuza izi dosiye,maze ruha umwanya Munyakazi wo  kwisobanura ku cyaha cyo Gupfobya no Guhakana Jenoside cyakorewe muri Amerika.
Munyakazi yabwiye Urukiko ko afite ijambo yarugeneye,maze atangira yikoma  Ubushinjacyaha,Urukiko ndetse n’abanyamakuru,
Umucamanza yamwambuye ijambo kubera gutandukira,maze Munyakazi abwira umucamanza ko amwihannye,ko afitanye isano rikomeye na leta yamushyizeho,ko nta butabera yamuha.
Umucamanza yasubitse urubanza ku itariki itavuzwe,kugira ngo Urukiko ruzabanze rusuzume ishingiro ry’ubwo bwihane.

Ubushinjacyaha bwarezemo Munyakazi icyaha cyo gupfobya, guhakana no guha ishingiro jenoside,ibyaha byakorewe muri Gereza ya Muhanga mu kwezi kwa kane 2017.

Share Button

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
001085
Mu cyumweru :
003655
Muri uku kwezi :
016730
Muri uyu mwaka:
095588
Bose :
720680

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw