Kuwa gatandatu, Kamena 24, 2017

MUSANZE: URUKIKO RWASOMYE URUBANZA RW’UMUGORE WISHE UMWANA ABEREYE MUKASE.

Ku wa 07 Gicurasi 2017  haburanishijwe mu ruhame  urubanza ruregwamo umugore witwa Musanganire  Speciose icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umwana yari abereye mukase  maze urukiko rumukatira igifungo cya burundu.


Uwo mwana wishwe mu ijoro ryo ku italiki 10/04/2017 mu masaha ya saa tanu z’ijoro mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro, Akarere ka MUSANZE.
Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko ku wa 27/04/2017, Ubushinjacyaha bwasabye ko Urubanza  rusubikwa kugira ngo ruzaburanishirizwe mu ruhame aho icyaha cyakorewe dore ko uyu mugore yaburanaga yemera icyaha. Kuwa gatanu ku italiki 05/05/2017 nibwo urubanza rwasubukuweuru rumanza, maze  ruburanishirizwa mu Kagari ka GAKINGO mu Murenge wa SHINGIRO  aho icyaha cyakorewe nk’uko byari byifujwe n’Ubushinjacyaha. Ni  urubanza rwari rwitabiriwe  n’abaturage benshi bo muri uwo Murenge ndetse n’abo mu Murenge wa Gataraga n’uwa Busogo bihana imbibi.


Musanganire  yaburanye yemera icyaha, agasobanura ko yagikoze abitewe n’umujinya ngo kuko umugabo we  yahoraga amutoteza avuga ko amufatira umwana nabi.

Share Button

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
000244
Mu cyumweru :
005118
Muri uku kwezi :
016405
Muri uyu mwaka:
117752
Bose :
742844

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw