Kuwa gatandatu, Kamena 24, 2017

Ubukangurambaga ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu mu bigo by’amashuri Abanza n’Ayisumbuye.

Mu rwego rwo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, Ishami rishinzwe gukurikirana amadosiye y’ibyaha by’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Bushinjacyaha Bukuru, ritegura buri mwaka ubukangurambanga mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, hagamijwe gusobanurira abana ibijyanye  n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingaruka zaryo ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Muri uyu mwaka, ibi biganiro bikaba biteganyijwe kuzatangwa mu bigo 24 by’amashuri abanza na 24 by’amashuri yisumbuye; ni ukuvuga ibigo bibiri by’amashuri abanza na bibiri by’amashuri yisumbuye muri buri fasi y’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye.

Ibi biganiro bikaba byaratangiriye mu ifasi y’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, aho hatanzwe ibiganiro mu bigo by’amashuri abanza bikurikira: EP NYABISINDU na EP St Andre.
Mu mashuri yisumbuye ibiganiro byatanzwe mu mashuri akurikira: ES KIGOMA na ES St Joseph.
-    Umubare w’abanyeshuri bakurikiye ibiganiro  mu mashuri abanza ni 383; abakobwa ni 196 n’abahungu 187.
-    Umubare w’abanyeshuri bakurikiye ibiganiro mu mashuri yisumbuye ni 1608, abakobwa ni 726 n’abahungu 882.
Abana bishimiye ibiganiro bahawe,  ndetse basaba ko byajya bitangwa mu bigo byose by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu,
Bakaba barasabyekandi  ko Leta yashyiraho ingamba zikomeye zo gukumira ikorwa ry’ibi byaha kurusha guhana ababikoze, kuko bahanwa barangiza ibihano bakongera bagakora ibyaha.
Ibi biganiro bikaba byaratanzwe n’Umushinjacyaha Uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa MUHANGA  Mme UMUMARARUNGU Rose.

Share Button

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
000274
Mu cyumweru :
005148
Muri uku kwezi :
016435
Muri uyu mwaka:
117782
Bose :
742874

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw