Kuwa gatandatu, Kamena 24, 2017

INCAMAKE Y’IKIGANIRO UMUSHINJACYAHA MUKURU YATANGIYE MU KIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE IMISORO N’AMAHORO (RRA).

Kuwa Kabiri, tariki ya 11 Mata 2017 Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco yatanze ikiganiro ku bakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) barikumwe n’abakozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) hamwe n’abakozi b’umugenzuzi w’imari ya Leta (Auditor General). N’ikiganiro cyerecyeranye n’ingengabitekerezo ya Genocide mu Rwanda, kikaba cyaramaze amasaha abiri nigice. Bimwe mu byo yagarutseho n’imva n’imvano y’ingengabitekerezo ya Genocide asobanura ko yatangiye muri Repubulika ya mbere ihembera amacakubiri mu banyarwanda igendeye ku byiciro by’amoko byariho icyo gihe aribyo Hutu, Tutsi na Twa, ikomeza kugaragara ndetse no guhabwa umurindi muri Repubulika ya kabiri abatutsi batotezwa, kugeza ubwo Genocide yakorewe abatutsi Mu Rwanda muri Mata 1994 ibaye.


Yakomeje asobanura ibyiciro umunani (8) biranga ingengabitekerezo ya Genocide (8 Genocide Stages) yibanda ku cyiciro cya munani cyo guhakana no gupfobya kigaragara mbere na nyuma ya Genocide. Yanasobanuriye abitabiriye ikiganiro ibijyanye n’amategeko ahana icyaha cy’ingengabitekerezo ya genocide ndetse anatanga ingero zitandukanye z’abamaze guhamwa n’icyo cyaha mu myaka itanu (5). Yanabaganirije kandi ku bindi byaha umunani (8) bifitanye isano n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Genocide.


Imbogamizi yagaragaje nuko ibihugu byose bidahana ingengabitekerezo ya Genocide kandi abayihembera bari hirya no hino.
Yasoje asaba uruhare rwa buri muntu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide kuko ishobora kongera kuba intandaro. Yagaragaje ko ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe amahoro n’umutekano rikwiye kugaragaza ubushake bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide. Yanagaragaje ko amasezerano mpuzamahanga cyane cyane agamije gukumira no guhana icyaha cya Genocide yo 1948 akwiriye kuvugururwa akongerwamo icyaha cy’ingengabitekerezo ya genocide nk’icyaha mpuzamahanga.

Share Button

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
000248
Mu cyumweru :
005122
Muri uku kwezi :
016409
Muri uyu mwaka:
117756
Bose :
742848

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw