Kuwa gatandatu, Kamena 24, 2017

NGOMA: ABARIGISHIJE UMUTUNGO WA LETA MU BITARO BYA KIREHE BASABIWE IBIHANO

Ku wa 30 Werurwe2017 urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwapfundikiye urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo abakozi  bo mu bitaro bya Kirehe na ba rwiyemezamirimo babiri    icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha n’icyaha cyo    kurigisa umutungo wa Leta ungana na 459,011,218Frws ; Ayo mafaranga  akaba yari agenewe ibikorwa bitandukanye by’ubuvuzi muri ibyo bitaro.


 
Ubushinjacyaha nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bashingiraho babarega ibyo byaha, bwashoje busabira buri wese igihano cy’igifungo n’icy’ihazabu ndetse no gusubiza mu isanduku ya Leta amafaranga barigishije.

Uru rubanza  ruzasomwa ku wa 28 Mata 2017.

Share Button

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
000270
Mu cyumweru :
005144
Muri uku kwezi :
016431
Muri uyu mwaka:
117778
Bose :
742870

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw