Kuwa gatatu, Gicuransi 24, 2017

Muhanga:Umusore arakekwaho kwica nyirakuru akoresheje urusyo.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore witwa  Murindahabi Vedaste w’imyaka 33 icyaha cy'ubwicanyi yakoreye nyirakuru witwa  Kabayundo Marguerite amusanze mu rugo.



Ibi bikaba byarakozwe ku italiki ya 21 werurwe 2017 ubwo uyu musore yasanze nyirakuru  w’imyakaka 102 mu cyumba akamukubita urusyo mu mutwe yarangiza akiruka .Mu gusohoka mu rugo , yahuriranye n’umukazana w’uyu nyakwigendera ,ari na we wahuruje abantu amaze gusanga yapfuye bamushyikiriza polisi.

Mu ibazwa rye, Murindahabi Vedaste yemera icyaha akekwaho, akavuga ko impamvu yishe nyirakuru  ari uko yashakaga kumuruhura kuko yari afite imyaka myinshi .


Kuri ubu uyu musore  afungiye kuri station ya polisi ya Nyamabuye.
Dosiye ye nayo    yararegewe urukiko mu buryo bwihuse.Icyaha uyu mugabo akekwaho giteganywa kandi kigahanishwa  n'ingingo ya 140 y'itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy'amategeko ahana ibyaha, gihanishwa igifungo  cya burundu.
 

Share Button

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
001065
Mu cyumweru :
003635
Muri uku kwezi :
016710
Muri uyu mwaka:
095568
Bose :
720660

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw