Kuwa gatandatu, Kamena 24, 2017

GASABO: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amuziza gutema igitoki .

Umugabo witwa  RUKERATABARO Evariste  ni umusaza w’imyaka 72 y’amavuko  akaba yabanaga n’umugore  mu buryo butemewe n’amategeko, batuye  mu murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera, ho mu Ntara y’IBURASIRAZUBA akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha kwica umugore babanaga amuziza ko yatemye igitoki atamubwiye.


Ubu bwicanyi bikekwa ko byakozwe ku italiki ya 07/03/2017, ubwo nyakwigendera witwaga  NYIRAMISAGO  Claudine yatemye igitoki ngo agitekere abana, umugabo yataha   bagatongana, nyuma agafata igiti akakimukubita mu bitugu no mu mutwe, kugeza apfuye .
RUKERATABARO yahise ashaka uburyo bwo gutoroka ariko afatwa n’abaturage bari aho  ashyikirizwa Ubugenzacyaha atangira gukurikiranwa.
Mu ibazwa rye,uyu mugabo  yemera icyaha akavuga ko umugore we ariwe wabanje kumutera icyo giti na we akagifata agahita akimukubita agapfa.
Dosiye ye yashikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo. Akaba akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 140 y’Itegeko Ngenga no 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.  
Biteganyijwe ko azitaba Urukiko tariki ya 03/04/2017 akaburana mu mizi ku cyaha aregwa kuko yemera icyaha. Iki cyaha kiramutse kimuhamye yazahanishwa igifungo cya Burundu.

Share Button

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
000278
Mu cyumweru :
005152
Muri uku kwezi :
016439
Muri uyu mwaka:
117786
Bose :
742878

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw