Kuwa gatandatu, Kamena 24, 2017

ITSINDA RY'ABAKOZI BO MURI ZANZIBAR BASUYE UBUSHINJACYAHA BUKURU

Ku wa 28 Werurwe 2017, itsinda ry’abakozi bashinzwe kurwanya ruswa  muri Zanzibar   bagiriye uruzinduko mu Bushinjacyaha Bukuru .
Intego y’urwo ruzinduko akaba ari ukwigira ku Rwanda uburyo bwo gukumira no gukurikirana icyaha cya ruswa n’ibindi byaha bimunga ubukungu bw’Igihugu
.


Mu kiganiro bagiranye n’Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha Bwana NTETE Jules Marius ari kumwe n’abandi bakozi bakorana,basobanuriwe  ibikorwa byakozwe n’ishami ry’Ubushinjacyaha rishinzwe  gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu n’Imari by’Igihugu mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Abo bakozi bakaba bishimiye intambwe yatewe n’u Rwanda mu gukurikirana ibi byaha, bavuga ko   amasomo bahungukiye azabafasha byinshi mu kubaka urwego rushinzwe gukurikirana ruswa mu gihugu cyabo  , dore ko urwo rwego  rumaze igihe gito rushyizweho.

Share Button

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
000251
Mu cyumweru :
005125
Muri uku kwezi :
016412
Muri uyu mwaka:
117759
Bose :
742851

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw