Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha

Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha igizwe n’aba bakurikira:


1°    Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano, akaba ari na we Perezida wayo;

2°    Umushinjacyaha Mukuru ari na we Visi Perezida;

3°    Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikari;

4°    Umushinjacyaha Mukuru wungirije;

5°    Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikari wungirije;
6°    Umushinjacyaha umwe (1) wo ku Rwego rw’Igihugu;
7°    Abashinjacyaha batatu (3) bo ku Rwego Rwisumbuye;

8°     Abashinjacyaha batanu (5) bo ku rwego rw’ibanze;

9°    Ensipegiteri Jenerali wa Polisi y’u Rwanda;

10°    Umuvunyi Mukuru;

11°    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu;

12°    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko;

13°    Abayobozi babiri (2) b’amashami y’amategeko muri Kaminuza n’amashuri makuru, umwe wo muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta undi wo muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga byemewe na Leta;


14°    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka.

Ingingo ya 9: Inzego z’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha

Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha igizwe n’inzego zikurikira:

1°     Inama Rusange;
2°    Biro;
3°    Komisiyo zihoraho;
Ubunyamabanga Nshingwabikorwa

Ububasha bw'Inama Nkuru u'Ubushinjacyaha


Ingingo ya 10:Ububasha

Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha ifite ububasha bukurikira:


1°     kwiga ku bibazo byerekeye imikorere y’ubushinjacyaha;


2°    gutanga inama, ibyibwirije cyangwa ibisabwe, ku bibazo byose byerekeye imikorere y’ubutabera;


3°    gufata ibyemezo ku bijyanye n’umwuga w’Ubushinjacyaha n’imyitwarire y’Abashinjacyaha, n’abakozi bo mu Bushinjacyaha bari mu bubasha bwayo, uretse Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije.