Kuwa gatatu, Mata 26, 2017

Inzego z'Ubushinjacyha Bukuru

(ITEGEKO NGENGA N°03/2011/OL RYO KUWA 17/08/2011 RIGENA IMITERERE, UBUBASHA N’IMIKORERE BY’INAMA NKURU Y’UBUSHINJACYAHA )

1.ITEGEKO NGENGA N°03/2011/OL RYO KUWA 17/08/2011 RIGENA IMITERERE, UBUBASHA N’IMIKORERE BY’INAMA NKURU Y’UBUSHINJACYAHA


Ingingo ya 2: Inshingano

Ubushinjacyaha bushinzwe gukurikirana umuntu wese ukekwaho kuba yakoze ibikorwa bigize icyaha.

Ingingo ya 3: Inzego zigize Ubushinjacyaha


Ubushinjacyaha bugizwe n’Ubushinjacyaha Bukuru n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare.

Ingingo ya 4: Imiterere y’Ubushinjacyaha  Bukuru

Ubushinjacyaha Bukuru bugizwe na Biro y’Umushinjacyaha Mukuru, Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye n’Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’Ibanze. 

Ubushinjacyaha Bukuru mu mirimo yabwo ya buri munsi bwunganirwa n’Ubunyamabanga Bukuru

Ingingo ya 15: Abagize Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru bigizwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije n’ Abashinjacyaha nibura icumi (10) bo ku rwego rw’Igihugu.

Ingingo ya 16: Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye

Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye bugizwe n’Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye n’Abashinjacyaha bo kuri urwo rwego nibura batanu (5) n’abandi bakozi ba ngombwa bakenewe kugira ngo imirimo y’ubushinjacyaha igende neza

Ingingo ya 17: Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’Ibanze

Ubushinjacyaha bwo ku Rwego rw’Ibanze bugizwe n’Umushinjacyaha nibura umwe (1).

Ingingo ya 22: Abagize urwego rw’Ubugenzuzi n’uko bashyirwaho                       

Mu Bushinjacyaha Bukuru hashyizweho urwego rw’Ubugenzuzi rugizwe n’Umugenzuzi Mukuru yunganiwe n’Abagenzuzi.

Urwego rw’Ubugenzuzi bw’Ubushinjacyaha Bukuru rugizwe n’Abagenzuzi bafite sitati nk’iy’Abashinjacyaha. Bakorera ku cyicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru. Batoranywa mu Bashinjacyaha bo ku rwego rw’Igihugu, bagashyirwaho kandi bakavanwaho n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 23: Inshingano z’Urwego rw’Ubugenzuzi

Urwego rw’Ubugenzuzi bw’Ubushinjacyaha Bukuru  rushinzwe gukurikiranira hafi no kugenzura imikorere y’Ubushinjacyaha Bukuru.

Urwego rw’Ubugenzuzi bw’Ubushinjacyaha Bukuru  rushinzwe kandi:


1°    gukora iperereza ku birego byerekeye  imikorere y’Abashinjacyaha cyangwa y’abandi bakozi b’Ubushinjacyaha Bukuru;


2°    kugenzura imikoreshereze y’umutungo  n’imari by’inzego z’Ubushinjacyaha Bukuru;

3°    gushyikiriza Umushinjacyaha Mukuru raporo ku bibazo bwakozeho iperereza cyangwa igenzura, na we akazishyikirizaInama Nkuru y’Ubushinjacyaha;

4°    kugira inama Umushinjacyaha Mukurucyangwa Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha ku bibazo bijyanye n’imiyoborere n’imikorere by’inzego z’Ubushinjacyaha Bukuru;


5°    gutegura umushinga w’amabwiriza agenewe Abashinjacyaha;

6°    gukora indi mirimo ijyanye  n’inshingano  zabwo bwashingwa n’Umushinjacyaha Mukuru cyangwa n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha. 

Mu gihe bakora umurimo w’ubugenzuzi, abagenzuzi b’Ubushinjacyaha Bukuru ntibemerewe  gukora imirimo y’ikurikiracyaha.

Ubunyamabanga Bukuru bw’Ubushinjacyaha Bukuru

Ingingo ya 24: Ubuyobozi, inzego zibugize n’uko zishyirwaho

Ubunyamabanga Bukuru bw’Ubushinjacyaha Bukuru  buyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru   ushyirwaho n’Iteka rya Perezida bisabwe n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Agengwa na Sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo.

Ubunyamabanga Bukuru bw’Ubushinjacyaha Bukuru bugizwe n’inzego zigenwa n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha zigashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe zimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Ingingo ya 25: Inshingano z’ Umunyamabanga Mukuru

Umunyamabanga Mukuru w’Ubushinjacyaha Bukuru ashinzwe guhuza imirimo yose ijyanye n’ibirebana n’ubuyobozi na tekiniki by’inzego z’Ubushinjacyaha Bukuru, gufata ingamba no gushyiraho gahunda ku birebana n’urwego rw’ubuyobozi na tekiniki.

Umunyamabanga Mukuru ashobora guhabwa n’Umushinjacyaha Mukuru ububasha bwo gushyira umukono ku nyandiko n’ibyemezo bimwe na bimwe birebana n’imigendekere myiza y’imirimo mu Bushinjacyaha Bukuru.
Umunyamabanga Mukuru ni we ushinzwe gucunga imari yagenewe Ubushinjacyaha Bukuru mu buryo bwiza, bufite akamaro.

Ingingo ya 29: Inshingano z‘Umushinjacyaha   Mukuru

Umushinjacyaha Mukuru ni we uyobora kandi akabazwa imikorere y’Ubushinjacyaha mu gihugu.

Ashinzwe ibi bikurikira:

1°    kuyobora, gukurikirana no guhuriza hamwe  imirimo y’Ubushinjacyaha;

2°    gushyikiriza Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari   y’Ubushinjacyaha Bukuru mbere y’uko ishyikirizwa Minisitiri ufite imari mu nshingano ze kugira ngo yinjizwe mu ngengo rusange y’imari ya Leta;

3°    gutanga inama ku bijyanye  n’ihererekanya ry’abakoze ibyaha n’ibindi bihugu, ku bibazo birebana n’imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika, ku  ifungurwa ry’agateganyo ku bakatiwe no ku bijyanye n’ihanagurabusembwa;
4°    guhagarika by’agateganyo ku mirimo ye Umushinjacyaha wese usibye abagize ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru, iyo hari icyihutirwa mu gihe yaregewe ikosa rigomba gukurikiranwa, akabimenyesha Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha mu nama yayo ikurikira kugira ngo ibifateho icyemezo;


5°    guha Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye, abandi Bashinjacyaha bo kuri urwo rwego cyangwa abo ku rwego rw’Ibanze ububasha bwo  gukorera imirimo y’ikurikiranabyaha mu yindi fasi iyo bibaye ngombwa, akabimenyesha Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha mu nama yayo ikurikira kugirango  ibifateho icyemezo;

6°    kohereza Umushinjacyaha wo ku  rwego rw’Igihugu ahandi hatari ku cyicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru, mu gihe kigenwe, kujya gukora imirimo yo gukurikirana ibyaha iyo bibaye ngombwa, akabimenyesha Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha mu nama yayo ikurikira kugira ngo ibifateho icyemezo;

7°    gushyira umukono ku mabwiriza ngengamikorere Abashinjacyaha  bagenderaho mu kazi kabo, amaze kwemezwa n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha;

8°    gukurikirana abantu bafite umwihariko wo kuburanira mu Rukiko rw’Ikirenga ku rwego rwa mbere n’urwa nyuma  kandi ni we ubwe uhagararira Ubushinjacyaha imbere y’urukiko muri bene izo manza, ataboneka agasimburwa n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije;

9°    kugena, amaze kumva icyo Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha ibivugaho, imyambaro y’Abashinjacyaha mu mihango y’iburanisha no mu minsi mikuru ya Leta;

10°    gukora buri mwaka raporo rusange igaragaza nibura uko imirimo y’Ubushinjacyaha   yagenze, ibyagezweho n’ingorane zabayeho, ibitekerezo ku bigomba guhindurwa kugira ngo umurimo w’ubushinjacyaha urusheho kunoga, akayishyikiriza Minisitiri ufite Ubutabera mu nshingano ze, akagenera kopi Inzego Nkuru z’ubuyobozi bw’Igihugu. Iyo raporo igomba kuba yatanzwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ukurikira uwo raporo ikorewe;

11°     kuba umugenga mukuru w’imari y’Ubushinjacyaha Bukuru. 

Ingingo ya 32: Inshingano z'Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha bwo ku rwego  Rwisumbuye

Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye ayobora kandi akabazwa imikorere y’Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye n’ubwo ku rwego rw’Ibanze.

Ashinzwe ibi bikurikira:

1°    gukurikirana, kuyobora, guhuriza hamwe imirimo y’Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha, kugabanya imirimo abakozi   no guha Abashinjacyaha amabwiriza y’akazi ku rwego Rwisumbuye no  ku rwego rw’Ibanze, mu izina  ry’Umushinjacyaha Mukuru;

2°    kuyobora no guhuriza hamwe ibijyanye n’ikurikiranacyaha ku rwego  rw’Ibanze no ku rwego Rwisumbuye;

3°    guha Umushinjacyaha Mukuru, buri kwezi na buri gihe cyose bibaye ngombwa, raporo ikubiyemo uko imirimo y’Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha yagenze, ibyagezweho n’ingorane zabayeho;

4°    gukora ubushakashatsi, afatanyije n’inzego za Polisi, ku mpamvu no ku miterere y’ibyaha kandi akabikorera raporo ashyikiriza Umushinjacyaha Mukuru buri mezi atandatu;

5°    kunoza imikoranire  n’Ubuyobozi bwo ku rwego akoreramo ku bibazo byerekeranye n’ubushinjacyaha n’umutekano muri rusange;

6°    kujya mu nama z’Umutekano no gukorera raporo Umushinjacyaha Mukuru.

2.    ITEGEKO NGENGA N°03/2011/OL RYO KUWA 17/08/2011 RIGENA IMITERERE, UBUBASHA N’IMIKORERE BY’INAMA NKURU Y’UBUSHINJACYAHA

Ingingo ya 3 : Inshingano z’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha

Inshingano z’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha ni ugutanga imirongo ngenderwaho no gutuma habaho imikorere myiza y’Ubushinjacyaha mu gihugu cyose.

Ingingo ya 4: Abagize Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha
 
Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha igizwe n’aba bakurikira:


1°    Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano, akaba ari na we Perezida wayo;

2°    Umushinjacyaha Mukuru ari na we Visi Perezida;

3°    Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikari;

4°    Umushinjacyaha Mukuru wungirije;

5°    Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikari wungirije;
6°    Umushinjacyaha umwe (1) wo ku Rwego rw’Igihugu;
7°    Abashinjacyaha batatu (3) bo ku Rwego Rwisumbuye;

8°     Abashinjacyaha batanu (5) bo ku rwego rw’ibanze;

9°    Ensipegiteri Jenerali wa Polisi y’u Rwanda;

10°    Umuvunyi Mukuru;

11°    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu;

12°    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko;

13°    Abayobozi babiri (2) b’amashami y’amategeko muri Kaminuza n’amashuri makuru, umwe wo muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta undi wo muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga byemewe na Leta;


14°    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka.

Ingingo ya 9: Inzego z’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha

Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha igizwe n’inzego zikurikira:

Inama Rusange;
Biro
Komisiyo zihoraho;
Ubunyamabanga Nshingwabikorwa

Ububasha bw'Inama Nkuru u'Ubushinjacyaha

Ingingo ya 10:Ububasha

Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha ifite ububasha bukurikira:

1°     kwiga ku bibazo byerekeye imikorere y’ubushinjacyaha;


2°    gutanga inama, ibyibwirije cyangwa ibisabwe, ku bibazo byose byerekeye imikorere y’ubutabera;


3°    gufata ibyemezo ku bijyanye n’umwuga w’Ubushinjacyaha n’imyitwarire y’Abashinjacyaha, n’abakozi bo mu Bushinjacyaha bari mu bubasha bwayo, uretse Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije.




Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
000004
Mu cyumweru :
002538
Muri uku kwezi :
016559
Muri uyu mwaka:
076251
Bose :
701344

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw