Kuwa gatatu, Gicuransi 24, 2017

Abashakishwa n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga

Ishyirwaho ry’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ni intera ishimangira irangizwa ry’imilimo y’Inkiko Mpanabyaha uko ari zombi. Gushakisha, gufata no kuburanisha abantu icyenda bagishakishwa na UMMRR ni inshingano y’ibanze y’Uru Rwego. Ku Bantu 90 baburanishwa na UMMRR, icyenda ntibarafatwa. Batatu muri abo, ari bo: Félicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana bazaburanishwa n’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaba Mpuzamahanga.

Porokireri wa UMMRR yasabye ko imanza z’abantu batandatu bagishakishwa zoherezwa abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda. Abo ni aba bakurikira: Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Ladislas Ntaganzwa, Aloys Ndimbati, Charles Ryandikayo, na Phénéas Munyarugarama.

Mu mitandukanire n’imikorere y’ibihugu ubwabyo, Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ntirugira abapolisi barwo rwihariye, bityo ntirushobora gufata ubwarwo abagishakishwa. Rukenera ubufatanye bw’ibihugu kugirango abashakishwa bafatwe. Sitati y’urwo Rwego iteganya ko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bigomba gufasha gukemura ikibazo cyose gisabwe n’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga.

Porokireri w’uru Rwego yasabye abashinzwe gukurikirana abashakishwa, gukusanya amakuru kuri abo bantu batarafatwa, aho baherereye n’icyo bakora, anabasaba kandi no gutera inkunga, abayobozi b’ibihugu bashinzwe ubutabera, mu gufata abo bantu.

Ishami ryishinzwe gushakisha abatarafatwa rihura n’inzitizi zikomeye mu kazi karyo. Uretse bumwe mu buryo abashakishwa bakoresha bwo kuyobya uburari ngo bacike ubutabera, nko guhindura imyirondoro, hari n’ubundi nko kudahama ahantu hamwe, bagahora bazunguruka mu karere kanini ka Afurika y’i Burasirazuba, Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo, hakiyongeraho n’ibice bimwe byo muri Repubulika ya Congo bitagerwamo imihanda, bikaba rero bigoye kuhagera. Ubufatanye bw’ibihugu abashakishwa bahungiyemo ni ngombwa kugirango ifatwa ry’abo bantu rishoboke.

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
001036
Mu cyumweru :
003606
Muri uku kwezi :
016681
Muri uyu mwaka:
095539
Bose :
720631

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw